Ibyo wamenya ku modoka nshya ya Rayon Sports itegerejwe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko butegereje imodoka nshya y’agatangaza izajya itwara abakinnyi ihagaze akayabo ka mafaranga menshi.

Mu ijoro ryo kuya 25 Kanama 2025, muri Zaria Court i Remera, ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ndetse n’ubuyobozi bw’urwego rw’ikirenga, bwamuritse umushinga w’Akanyenyeri witezweho guhindura ibibazo by’ubukungu muri iyi kipe.

Iyi serivisi ikorwa ukanze *702# ugahitamo kwiyandikisha ukoresheje Airtel ubundi ugakurikiza amabwiriza.

Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, John Mbaraga yagaragaje ko iyi sosiyete yifuza gushyigikira iterambere rya siporo.

Iyi sosiyete kandi yafatanyije na Rayon Sports kugura imodoka nshya iyi kipe izatangira kugendamo mu mwaka utaha w’imikino.

Iyo modoka kugeza ubu yamaze gutangira gukorwa, izaba ihagaze Milliyoni zirenga 189 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Murenzi Abdallah yashimangiye iki kintu yemeza ko mu mezi abiri izaba yageze hano mu Rwanda.

One thought on “Ibyo wamenya ku modoka nshya ya Rayon Sports itegerejwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *