Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi bagiye kwitegura imikino ibiri ya Benin na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Ni urutonde rw’agateganyo rwashyizwe hanze kuri uyu mugoroba aho rwiganjemo abakinnyi bakinnye imikino ibiri iheruka ya Nigeria na Zimbabwe mu gihe harimo umukinnyi umwe mushya ariwe Joy-Lance Mickels ukinira Sabah FC yo muri Azerbaijan, igihugu gikinamo myugariro Mutsinzi Ange Jimmy.
Uyu musore wahamagawe ku nshuro ya mbere mu Amavubi, akina asatira akaba kugeza aho shampiyona igeze ku munsi wa gatandatu amaze gutsinda ibitego bitatu.
Abakinnyi bahamagawe, bazahurira mu mwiherero nyuma y’imikino ya shampiyona iteganyijwe mpera z’iki cyumweru haba hano mu Rwanda ndetse no mu bihugu abakina hanze bakinamo.
Amavubi aheruka gutsindwa na Nigeria 1-0 akanatsinda Zimbabwe 1-0 ku ku munsi wa karindwi n’uwa munani, azakira Benin mu mukino w’umunsi wa cyenda wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 uzabera kuri Stade Amahoro, tariki 10 Nzeri 2025, saa kumi nebyiri z’umugoroba mu gihe tariki 14 Ukwakira 2025 azasura Afurika y’Epfo ku munsi wa cumi unasoza iyi mikino.

