Mu mpera z’iki cyumweru, nibwo Ruti Joël yataramiye Abanyarwanda bo muri Leta ya Indiana no mu yindi mijyi itandukanye afatanyije na TMC wahoze aririmba mu itsinda rya Dream Boys.
Iki gitaramo cyagarutsweho cyane kubera ko Bad Rama, wijanditse mu kwibasira u Rwanda no gutuka abayobozi barwo, yakumiriwe kwinjira.
Bad Rama, umaze iminsi atuka u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, yashatse kwinjira muri icyo gitaramo ariko banga ko yinjira muri iyo nyubako yaberagamo igitaramo.
Nyuma yo kumusohora banamusabye ko ajya kure yaho hantu ku buryo nta muntu umubona hafi aho.
Ibyo bimaze kuba yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko bamusohoye nk’igisambo.
Ati: “ Ndahageze ibibaye, urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umutipe ampamagariye nk’igisambo?”
Ku mbuga nkoranyambaga, Bad Rama akomeje guhabwa inkwenene, bamwe bakamwibutsa ko nta wanga u Rwanda ngo bimugwe amahoro, abandi bakavuga ko yabikoze agamije kuvugwa mu itangazamakuru.
Uretse Ruti Joël, abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’abandi bahanzi barimo na TMC, wamamaye mu itsinda rya Dream Boys.




