Yujuje imyaka 35! Ibiteye amatsiko ku rugendo rwa Butera Knowless

Jeanne d’Arc Ingabire niyo mazina asanzwe y’umuhanzi uzwi ku izina rya Knowless. Ni mwene Jean Marie Vianney Butera na Marie Claire Uyambaje. Yavukiye mu Karere ka Ruhango hahoze hitwa Gitarama, kuwa 1 Ukwakira 1990, akavuka ari ikinege.

Knowless mu muziki yakunzwe mu ndirimbo nyinshi cyane gusa izamuzamuye cyane harimo nka ’Nkoraho’, ’Ibidashoboka’, ’Ca va’, ’Rejoice’, ’Sinzakwibagirwa’ n’izindi nyinshi.

. Umuhanzi Butera Jeanne d’Arc benshi bazi nka Knowless mu muziki yishimira intambwe ikomeye amaze kugeraho mu muziki ndetse no mu buzima bwe bwa buri munsi ariko agashengurwa no kuba nta mubyeyi agira wo kubyereka.

. Knowless bakunze kwita Kabebe yavuze ko ashimishwa no kubona abana bato ndetse akagira n’amahoro iteka iyo aziko abanye n’abandi bantu mu mahoro. Ashimishwa no kubona abana bato ndetse no kubana n’abantu mu mahoro.

. Knowless mu biribwa akunda kurya ni ibijumba n’imyubati ndetse ngo akora ku buryo icyumweru kitashira atabiriye.

. Knowless yanga kubaho aziko afitanye ikibazo n’umuntu cyane cyane iyo nta ruhare aba yagize mu guteza icyo kibazo, akanga bikomeye kubona umuntu urengana azira ubusa.

. Knowless witiriye se album ye ya gatatu Butera avuga ko nta muntu ukomeye ku Isi yifuza guhura nawe ahubwo yifuza guhura n’Imana.

. Knowless Butera akunda ibara ry’iroza n’umweru.

. Knowless yavuze ko akunda umuhanzikazi Brandy, akunda imiririmbire ye ndetse n’uburyo yitwara ku rubyiniro amufata nk’icyitegererezo.

. Isabukuru ya Knowless ayihuza n’umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda – Aho Abanyarwanda baba bibuka amateka y’urugamba rwo kubohora.

. Knowless na Ishimwe Clement basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku wa 31 Nyakanga 2016 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Byari mbere y’uko bazasezerana imbere y’Imana kuwa 7 Kanama 2016, ubukwe bwabereye muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

. Ubu ni umubyeyi w’abana batatu, imfura yabo Ishimwe Or Butera bibarutse mu 2016 na Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n’ubuheture bibarutse muri 2023.

Knowless yujuje imyaka 35
Ni umubyeyi w’abana batatu, yabyaranye na Ishimwe Clement
Ni umwe mu bahanzi bagabiwe inka na Perezida w’igihugu
Ni umwe mu bahanzikazi bafite ibigwi mu muziki Nyarwanda

One thought on “Yujuje imyaka 35! Ibiteye amatsiko ku rugendo rwa Butera Knowless

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *