Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat yerekanye ko atigeze ahirwa mu rukundo nyuma y’ibihuha byavugaga ko yatandukanye n’umugore we baheruka kubyarana.
Yago, abinyujije kuri Instagram ye, yaciye amarenga ko ashobora kuba atarahiriwe n’urukundo, agaragaza ko rwari ikinyoma.
Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru avuga ko yaba yaratandukanye n’umugore we, Teta Christa baherutse kwibarukana imfura yabo, ndetse ngo uyu mugore akaba yarahise agaruka mu Rwanda akamusiga muri Uganda.
Byatangiye guhwihwiswa nyuma y’uko aba bombi nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram, ndetse n’amafoto yabo bari kumwe bose barayasibye.
Ibi biri kuba mu gihe Yago yitegura gushyira hanze album ye ya kabiri yise ‘Yago Life II’ yitiriye umwana we, bikavugwa ko aya yaba ari amayeri yo kugira ngo yamamaze iyi album ye.