Umugabo wa Bahavu Jannet yatunguye abantu bamukurikirana ubwo yamuteraga imitoma akavuga ko uretse kuba ari umugore we ari buri kimwe kuri we.
Uyu mugabo wagize isabukuru y’amavuko yagaragaje ko iruhande rwe hari umugore mwiza umusengera, amushimira ku bwo ku mukunda no ku mugira mu buzima bwe.
Yagize ati “Ku ruhande rwanjye hari umugore mwiza Bahavu Jannet usenga, akizera, akanshyira hejuru. Umugore wanjye, Pasiteri wanjye, Umuhanuzi wanjye – Byose byanjye. Iteka ryose nshimira Urukundo rwawe no Kuba mu buzima bwanjye.”
Usanase Bahavu Jeannette na Ndayirukiye Fleury barushinze muri Gashyantare 2021, nyuma y’imyaka itanu yari ishize bakundana n’itandatu yari ishize bamenyanye bwa mbere.
Bahavu yamamaye muri sinema nyarwanda ubwo yakinaga muri Citymaid nka Diane, yaje kuyivamo atangira gutunganya ize bwite.
