Danny Vumbi na Senderi bombi bigishije The Ben
Umuhanzi Danny Vumbi hamwe na mugenzi we Eric Senderi ni bamwe mu bafite urwibutso rw’uko bigishije umuhanzi The Ben mbere y’uko aba ikirangirire. Danny Vumbi ni umwe mu bahanzi bavuga ko iyo ataza guhirwa n’umuziki ubu aba ari umwarimu, kuko yanabikozeho ubwo yigishaga imibare mu mashuri yisumbuye. Ibyo kwigisha imibare ni byo yize mu ishuri…

