R Kelly yahuriye n’uruva gusenya muri Gereza

Umunyamategeko wa R Kelly, Beau B. Brindley yahishuye ko minsi ishize uyu muhanzi yari agiye kwicirwa muri gereza ya North Carolina aho afungiye igifungo cy’imyaka 30, ariko Imana ikinga akaboko.

Uyu munyamategeko yabwiye ‘AllHipHop’ ko tariki 10 Kamena 2025, ubuyobozi bwa gereza bwahaye R Kelly imiti myinshi imuca intege bituma mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2025 afatwa n’isereri acika intege yitura hasi.

Muri ako kanya yahise yoherezwa ku bitaro bya Duke University Hospital, aho abaganga bemeje ko yahawe imiti irengereje urugero ku buryo yashoboraga no kumuhitana. Ibi byabaye nyuma y’iminsi mike abanyamategeko be batanze ikirego basaba ko R Kelly yarekurwa kuko hari umugambi mubisha uri gucurwa ugamije kumwica kandi bikaba biri kugirwamo uruhare n’abayobozi ba gereza ndetse n’imfungwa.

Ku munsi w’ejo abanyamategeko be bongeye gutanga ikirego basaba ko yafungurwa akajya gukomereza igihano mu rugo kuko ubuzima bwe buri mu kaga, cyane ko bo bahamya ko ibi byabaye ari gihamya cy’uko umugambi wo kumwica uhari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *