Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016, yaguze imodoka iri mu zihenze zikorwa n’uruganda rwa Mercedes-Benz bikomeza kwerekana ko uyu mukobwa atunze cyane nyuma yo kwerekana inzu yujuje y’igifaru.
Uyu mukobwa yabitangaje yifashishije konti ye ya Instagram, aho yeretse abantu iyi modoka ari kuyikoraho amashashi.
Yaguze imodoka iri mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63 yo muri 2025). Uraranganyije amaso ku mbuga zitandukanye zerekana ko iyi modoka igura miliyoni zirenga 359 Frw.
Aje yiyongera ku bindi byamamare biheruka kugura imodoka nshya birimo Alliah Cool uheruka kugura iyo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class na Isimbi Model uheruka kwerekana iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar igura miliyoni zirenga 80 Frw.


