Ikirego cya Chris Brown ku muntu yakubise icupa gishobora gusibwa

Chris Brown yumvikanye n’umugabo wamushinjaga icyaha cyo kumukomeretsa bikomeye akoresheje icupa.

Uyu mugabo witwa Abe Diaw yareze Chris Brown mu 2023, avuga ko uyu muhanzi yamukubise icupa rya tequila ubwo bari mu birori byabereye muri TAPE nightclub i Londres mu Bwongereza, ariko ku wa 27 Kamena 2025, Abe yashyikirije urukiko inyandiko zisaba ko urubanza rwe rusibwa.

Nk’uko izo nyandiko zibigaragaza, Abe Diaw yasabye ko urubanza ruhagarikwa burundu, bisobanuye ko atazongera kururegera, kandi ibi akenshi biba byerekana ko impande zombi ziba zagiranye ubwumvikane.

Mu kirego cye Abe Diaw yavugaga ko Chris Brown atamukubise inshuro eshatu gusa icupa rya ‘Don Julio 1942 Tequila’, ahubwo ko ubwo yikubitaga hasi yataye ubwenge, uyu muhanzi yakomeje kumutera imigeri ku buryo ngo yamusigiye ibikomere bihoraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *