Umugore wa Bishop Gafaranga, Annette Murava wari warafungishije umugabo we nyuma akaza gufungurwa yerekanye amafoto yamusohokanye ibyishimo ari byose.
Uyu mugore yabigaragaje mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, buherekejwe n’ifoto bari mu bwato we na Gafaranga. Yanditse ati “Imana iri muri iyi nkuru! Urakaza neza rukundo rwanjye Bishop Gafaranga!”
Ku wa 10 Ukwakira 2025 ni bwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahanishije Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe usubitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we no gukubita no gukomeretsa.
Bishop Gafaranga wari ukurikiranyweho ibyo byaha afunzwe, urukiko rwategetse ko ahita afungurwa kuko yahanishijwe igihano cy’umwaka umwe usubitswe n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.



https://shorturl.fm/pJB9E
https://shorturl.fm/gNuQu