Ibiteye amatsiko kuri Stade ya Arsenal igiye kuvugururwa

Ikipe ya Arsenal FC yo mu Bwongereza yatangiye gutekereza uko yakwagura stade yayo ‘Emirates Stadium’ ikongererwa umubare w’abafana yakira bakarenga ibihumbi 60.

Amakuru avuga ko ibi biganiro biri mu ntangiriro, ndetse mu gihe umwanzuro wafatwa yazajya yakirira imikino yayo kuri Stade y’Igihugu ‘Wembley’ mu gihe ibikorwa byo kuvugurura bizaba biri gukorwa.

Ntabwo ari ubwa mbere yaba ikiniye kuri iyi stade kuko yahakiriye imikino ya UEFA Champions League imyaka ibiri hagati ya 1998-99 na 1999-2000.

Tottenham nayo yakiriye imikino ya UEFA Champions League i Wembley mu mwaka wa 2016-17, mbere yo kuhakinira imyaka ibiri hagati ya 2017 na 2019 ubwo yubakaga stade nshya ya Tottenham Stadium.

Mu mwaka utaha Arsenal izizihiza imyaka 20 imaze ivuye Highbury yimukiye kuri Emirates bityo yifuza kuyongerera ubushobozi mu rwego rwo kongera ibyo ivana ku kibuga.

Kugeza ubu, Emirates ifite ubushobozi bwo kwakira abafana 60,704, biyishyira ku mwanya wa gatanu muri stade zakira benshi mu Bwongereza.

Muri rusange Stade ya Manchester United, Old Trafford, ni yo ifite ubushobozi bwo kwakira abafana benshi 74.879, Tottenham iri ku mwanya wa kabiri yakira 62.850, West Ham iza ku mwanya wa gatatu yakira abafana 62.500, mu gihe Stade ya Liverpool iri ku mwanya wa kane yakira abafana 61.276.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *