Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya yitwa Urban Radio.
Uyu mukobwa wamamaye cyane ubwo yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda wa 2019, agiye kujya yumvikana kuri radio, nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi radio bukomeje kurarikira abantu bimwe mu biganiro bizajya bitambuka kuri iyi radio.
Umukundwa Cadette azajya akorana na mugenzi we Joy Mignone, mu kiganiro cyiswe Midday Rundown.
Cadette ni mushya mu mwuga w’itangazamakuru mu gihe mugenzi we Joy Mignone bazakorana, yanyuze ku bitangazamakuru binyuranye birimo Kiss Fm, Genesis TV, Igihe n’ahandi.
Ikiganiro kizajya gikorwa n’aba bakobwa, kizajya kiba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

https://shorturl.fm/Vv0SL
https://shorturl.fm/aIPsV
https://shorturl.fm/yoNge
https://shorturl.fm/7uhiH