Umuhanzi Bruce Melodie yerekanye ko afite inzozi zo gukorera igitaramo muri Stade Amahoro akaba umuhanzi uzakora ayo mateka ku buryo n’amatike azashira ku isoko mbere y’uko kitabirwa.
Uyu muhanzi ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram, ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24.
Yagize ati “Tekereza iyi Stade Amahoro nziza cyane, yuzuye abantu. Igitaramo amatike yashize mbere. Amena.”
Kuva Stade Amahoro yavugururwa ikongererwa umubare w’abantu yakira bagera ku bihumbi 45 nta muhanzi urahakorera igitaramo ku giti cye.
Ibi Bruce Melodie yatangaje byatunguye abantu benshi dore ko na BK Arena yakira ibihumbi 15, basanzwe bakoreramo ibitaramo biba bigoye cyane kubona abahanzi Nyarwanda bayuzuza.
Gusa bivugwa ko mugihe Melodie yaba akoze icyo gitaramo yazifashisha abahanzi bakoranye indirimbo harimo Shaggy, Blaq Diamond, Joeboy, Harmonize, Bien n’abandi batandukanye bagiye bakorana n’uyu muhanzi.
Ibi abitangaje mugihe inzu imufasha mu muziki ya 1:55 AM iherutse gutangaza ko izazana umuhanzi Chris Brown mu Rwanda nubwo hataramenyekana neza igihe bizakorerwa.