Miss Naomie ahataniye igihembo mpuzamahanga cy’umwanditsi mwiza w’ibitabo

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2020, yashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo Mpuzamahanga by’abanditsi b’ibitabo kiswe “Ebobea Book Awards”.

Igitabo cye yise “More Than a Crown”, gihatanye muri ibi bihembo, yakimuritse ku wa 14 Ukuboza 2025.

Naomie ahatanye n’abandi banditsi bakomeye ku Isi harimo Umwongereza witwa Jay Shetty ufite igitabo yise ‘Think like a monk’ hamwe n’umuherwe wo muri Nigeria witwa Femi Otedola ufite icyo yise ‘Making it big.’

Igitabo cya Naomie gikubiyemo byinshi ku buzima bwe, yaba ubuzima bwe bwo mu bwana, urugendo rwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ndetse na nyuma yaryo kugeza akoze ubukwe agakora umuryango.

Ubwo yamurikaga iki gitabo kuwa 14 Ukuboza 2025 yasobanuye ko nyuma yo mu Rwanda azajya no mu bihugu binyuranye yaba ibyo muri Afurika, i Burayi ndetse no muri Amerika.

Abahatanye na Miss Naomie muri ibi bihembo by’abanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *