Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw byakatiwe umunyamideli Turahirwa Moses.
Ku wa 30 Werurwe 2026 Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakatiye Turahirwa Moses igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri 2024 urukiko rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano.
Icyo gihano Turahirwa yarakijuririye asaba ko yagihabwa ariko gisubitse, ariko Urukiko rwaje gutesha agaciro ubujurire bwe.
Iki cyemezo gisobanuye ko Turahirwa agomba gufungwa imyaka itatu yiyongera ku kindi cy’umwaka umwe asanzwe arimo kurangiza, na cyo yakatiwe mu rubanza rwari rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge.
Biteganyijwe ko icyo gihano cy’umwaka umwe yari yarakatiwe kirangira muri Mata uyu mwaka.

