Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi gaciciritse Abarundi n’Abanyekongo, asaba imbabazi abagizweho ingaruka n’ubutumwa bwe.
Ni nyuma yuko uyu mushoramari ukunze kwisanzura mu gutanga ibitekerezo atangaje ko Abanyarwanda bagomba gukora cyane ku buryo mu bihe biri imbere bashobora kuzaha akazi abaturanyi babo.
Muri iki kiganiro yahaye urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro, tariki 12 Ukwakira 2025, Sadate yagize ati “Abantu dukwiriye kumva ko kubona akazi ari kimwe, ariko mwumve ko tugomba kuba abakire, ahubwo tugasigara duha akazi abanyamahanga badukikije nk’Abarundi bakaza gukora imihanda yacu, Abanyekongo bakaza koza ubwiherero bwacu, kuko tuzaba twabasize cyane, ari twe bakire, dufite abakozi dukoresha.”
Ni ibitekerezo byazamuye impaka, benshi bagaya Sadate kuri ibi yatangaje, ko bitari bikwiye, ndetse na bamwe mu bo muri ibi Bihugu yavuze kimwe n’abafitanye isano na byo, babyamaganira kure.
Nyuma y’izi mpaka, uyu mushoramari yasabye imbabazi ku bakomerekejwe n’ibyo yatangaje, avuga ko kandi hari abamwegereye bakamugira inama.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Sadate yagize ati “Nshingiye ku bitekerezo byinshi nabonye ndetse n’inama nagiriwe n’abantu banyuranye, nyuma yo kugisha inama umutima wanjye; Nshingiye ko Abanyarwanda twifuza kandi duharanira iterambere ryacu ariko kandi mu iterambere ryacu tukaba turi kumwe n’abavandimwe bacu b’Abanyafurika; Niseguye kubumvise ubutumwa bwanjye bukabagiraho ingaruka baba Abanyarwanda, Abarundi n’Aba-Congoman ndetse n’abandi.”
https://shorturl.fm/3iyRN