Rwatubyaye Abdul yabaye Umunyarwanda wa 4 ugiye gukina muri Libya

Rwatubyaye Abdul abaye umunyarwanda wa kane ugiye gukina muri shampiyona ya Libya nyuma yo gusinyira ikipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Al-Suqoor Club.

Tariki ya 19 Ukwakira 2025 nibwo Rwatubyaye Abdul yemejwe nk’umukinnyi mushya wa Al Suqoor ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya. Agiye muri iyi kipe yari amaze igihe nta hantu ari gukina.

Rwatubyaye yerekeje muri iyi shampiyona imaze kugira Abanyarwanda benshi dore ko ahasanze abandi bagenzi be barimo Manzi Thierry, Bizimana Djihad na Nsabimana Aimable uheruka gusinyayo.

Rwatubyaye Abdul ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi wakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yaje kuzamurwa muri APR FC nkuru ayikinira kugeza 2016 ubwo yerekezaga muri Rayon.

Hanze y’u Rwanda yakiniye amakipe arimo Kansas na Colorado Rapids zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FC Shkupi na Brera Strumica zo muri Macedonia n’izindi.

One thought on “Rwatubyaye Abdul yabaye Umunyarwanda wa 4 ugiye gukina muri Libya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *