Raila Odinga yitabye Imana ku myaka 80

Raila Odinga, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yapfuye afite imyaka 80 aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima ubwo yari ari kugenda mu masaha y’igitondo muri icyo kigo.

Odinga yapfiriye mu bitaro by’amaso byitwa Ayurvedic eye hospital-cum-research centre biherereye ahitwa Koothattukulam mu karere ka Ernakulam.

Urupfu rwe rwabaye mu masaha ya Saa tatu z’igitondo kuri uyu wa Gatatu ku isaha yo mu Buhinde. Yari amaze iminsi itanu yivuriza mu kigo yaguyemo. Yari yaraherekejwe n’umukobwa we n’umuganga we bwite.

Ubuyobozi bw’ibyo bitaro bwatangaje ko nyuma y’urupfu rwe, ibindi biri mu maboko ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Ambasade y’u Buhinde iri i New Delhi.

Odinga yari asanzwe ajya muri ibyo bitaro nyuma y’aho umukobwa we Rosemary Odinga yabyivurijemo nyuma y’uko yagiraga ikibazo cy’amaso agahuma mu 2017. Icyo gihe yashimiye abaganga kuba barongeye kumufasha akareba mu 2019.

Odinga yabaye Minisitiri w’Intebe wa Kenya hagati ya 2008 na 2013. Yagerageje kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko inshuro zose yaratsinzwe. Yari umwe mu babaye mu mashyaka atavugaga n’ubutegetsi bwabaga buriho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *