Ombolenga yazinutswe burundu ikipe ya Rayon Sports

Ombolenga Fitina wari waravuye mu ikipe ya APR FC akaza kuyigarukamo yatangaje ko yazinutswe ikipe ya Rayon Sports yavuyemo bitewe n’ibihe bibi yagiriye muri iyo kipe.

Uyu mukinnyi avuga ko aramutse ashatse kwerecyeza mu yindi kipe, Rayon Sports avuyemo, itari mu mahitamo yaza mu bitekerezo bye.

Ati “Ntabwo yazamo, biragoye ko nasubiramo n’ibibazo nahaboneye kandi ndengana na kintu cy’ukuri kirimo. Biragoye cyane.”

Ombolenga avuga ko isomo akuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka, ari ukwihangana.

Ati “Mu mupira utihanganye ushobora kuwureka cyangwa ukaba wakora n’ibintu bibi bitaguhesha isura nziza muri rubanda.”

Avuga ko ibyamubabaje muri iki gihe yamaze muri iyi kipe, ari ibyo bamuvugagaho birimo kumushinja ruswa, gutsindisha ikipe bikaza kumuviramo gufatirwa umwanzuro wo kutamukinisha mu mikino ya nyuma.

Uyu mukinnyi wigeze kuba kapiteni wa APR FC yagarutsemo, avuga ko ubwo yamenyeshwaga ko iyi kipe yongeye kumwifuza, byamushimishije kuko yayigiriyemo ibihe byiza.

Ombolenga abaye umukinnyi wa kabiri muri uyu mwaka unenze ubuyobozi n’abafana ba Rayon Sports, nyuma ya Rwatubyaye Abdul wavuze ko ari ‘Indashima.’

Ombolenga yagarutse muri APR FC yagiriyemo ibihe byiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *