Umukinnyi wa filime nyarwanda, Nyambo Jesca yikomye abakwirakwije inkuru ko ubwo aheruka i Dubai yari yagiye kurya amafaranga akura mu bagabo.
Mu kiganiro yagiranye na ‘B&B FM’, yanyomoje ibyo bihuha avuga ko na we afite ubushobozi bwo kuba yakwijyanayo kuko afite ibyo akora kandi bimwinjiriza buri munsi.
Ati “Nkora kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu, kuva saa 08:00 za mu gitondo kugera saa 21:00 z’ijoro, ndinjiza amafaranga, nkeneye kuruhuka, nkeneye kumenya ahantu, mfite ubushobozi bwo kuhajya.”
Yakomeje avuga ikirenze kuri ibyo ni uko bari bagiye gushyigikira inshuti yabo bari batereye ivi (Umunyamakuru Tessy).
Nyambo yasabye abantu bakwirakwiza izo nkuru ko bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko muri iki gihe umukobwa na we ashobora kugira ubushobozi bwo kwikorera ikintu ashaka no kwijyana aho ashaka kandi nta kaboko k’umugabo karimo.
https://shorturl.fm/klR3k
https://shorturl.fm/7p8Y6