Muri APR FC byahinduye isura!! Abakinnyi bafatirwa imyanzuro ikakaye

Ikipe ya APR FC yagaragaye isa nkaho ari nshya nyuma y’igihe imyitwarire y’abakinnyi itavugwaho rumwe.

hasohotse amafoto y’abakinnyi ba APR FC bari bafite umusatsi ndetse bamwe bafite ‘Dreadlocks’ biyogoshesheje basigaho umusatsi mucye.

Mu bakinnyi batunguranye cyane harimo Niyigena Clement, Memel Raouf Dao ndetse na William Mel Togui. Aba n’abandi bakinnyi bari bamaze igihe bafite imisatsi ndetse bamwe ugasanga bagenda bahindura ibara ry’uko isa (Tentire), ariko byaje gusubirwamo basabwa kongera kugarura umuco w’ikipe. 

Icyabaye imbarutso y’iyi nama ni imyitwarire itari myiza yatumye abakinnyi babiri, Mamadou Sy na Seidu Dauda Yusif bahagarikwa iminsi 30. Iyi myitwarire aba bakinnyi bagaragaje byatumye ubuyobozi butekereza kongera kugarura igitinyiro mu bakinnyi wabonaga iyi kipe barayifashe nk’ikipe isanzwe.

Hagati y’umwaka wa 2011 na 2021, ikipe ya APR FC yakoreshaga abakinnyi b’abanyarwanda gusa, muri iki gihe ntabwo abakinnyi bitwaraga uko bashaka n’ikimenyimenyi hari abakinnyi bagiye babigenderamo bakirukanwa ikipe ikagura abandi kandi batari abaswa. Iki gihe abakinnyi nta wari wemerewe gutereka umusatsi cyane nkuko byari bimeze ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *