Umuhanzi Nyarwanda Kitoko Bibarwa wari umaze igihe nta gitaramo agaragaramo mu mujyi wa Kigali, byemejwe ko azaririmba mu gitaramo cy’umuhanzi Davido ubwo azaba amurika album ye nshya yise ‘5Ive.’
Davido azataramira mu Rwanda mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Ukuboza 2025.
Nubwo hatangajwe iki gitaramo cya Davido amakuru ahari ni uko hari abandi bahanzi Nyarwanda bazagenda bongerwamo, nkuko byatangajwe na Intore Entertainment ya Bruce Intore usanzwe ategura ibitaramo bitandukanye ari nabo bafite iki gitaramo mu biganza.
Ku ikubitiro umuhanzi Kitoko niwe wamaze gutangazwa ko azataramira Abanyarwanda bikazaba ari ku nshuro ya mbere aririmbiye muri BK Arena.
Nubwo bitaratangarizwa Abanyarwa neza gusa amakuru yizewe agera kuri MAMBO1 ni uko uyu muhanzi yamaze kumvikana n’abateguye iki gitaramo.
Iyi album Davido ateganya kumurikira i Kigali yasohotse ku wa 18 Mata 2025. igaragaraho abahanzi nka Chris Brown, Omah Lay, Shensea, Tay C, Dadju n’abandi benshi.
Ni album ya gatanu uyu muhanzi asohoye nyuma ya “Oma Baba Olowo” yasohotse mu 2012, “A Good Time” yasohotse mu 2019, “A Better Time” yasohotse mu 2020 na “Timeless” yasohotse mu 2023.

Tumuri inyuma umuhanzi wacu!!!