Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ategerejwe ku nshuro ya mbere mu gitaramo cya Gen- Z Comedy aho azataramira urubyiruko n’abandi bazitabira iki gitaramo kizaba ku wa 30 Ukwakira 2025 muri Camp Kigali.
Israel Mbonyi agiye kuririmba muri Gen-z Comedy abisikana n’abandi baramyi barimo Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.
Mbonyi ategerejwe muri Gen-Z Comedy kandi nyuma y’aho yanditse amateka akomeye, aho yabaye umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wageze ku mubare wa Miliyoni ebyiri z’abamukurikira kuri YouTube, bizwi nka ‘Subscribers’.
Iki gitaramo cyitezweho kuzahuza urwenya, umuziki n’ubusabane hagati y’abahanzi n’urubyiruko, aho Israel Mbonyi azasoza igitaramo mu buryo bwihariye, aririmba zimwe mu ndirimbo zigaragara kuri Album ze zitandukanye.
Israel Mbonyi agiye kuririmbira bwa mbere muri Gen-Z Comedy, igitaramo kizahuza urwenya n’indirimbo zo kuramya Imana ku wa 30 Ukwakira 2025.

https://shorturl.fm/DP8g5