Bien-Aimé yavuze ibyiza byo kuba afashwa n’umugore we mu muziki – Atanga inama kuri bamwe

Bien-Aimé Baraza wamenyekanye mu itsinda rya Sauti Sol uri kubarizwa mu Rwanda kuri ubu, yagarutse ku mubano n’umugore we ‘Chiki Kuruka’ avuga ko ari abantu babiri batandukanye bitewe naho bari, agira n’inama bamwe mu bahanzi batajya baha amahirwe abakunzi babo.

Uyu muhanzi ibi yabigarutseho mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru ubwo bavugaga ku gitaramo cya ‘Friends of Amstel’ kizaba taliki ya 18 Ukwakira kibere muri Zaria Court.

Ubusanzwe tumenyereye ko abagabo aribo baba abajyanama ku bahanzikazi ariko ari n’abagore babo. Aha twafata urugero nka Ishimwe Clement na Butera Knowless, Jay Z na Beyonce n’abandi benshi.

Kuri Bien ho biratandukanye kuko umukobwa bakundanye bakaza no kubana nk’umugore n’umugabo niwe ukurikirana akazi ke kose mu bikorwa bya muzika.

Uyu muhanzi ukunda u Rwanda avuga ko kuba afashwa n’umugore we bimugira umutsinzi cyane.

Ati ” Business yose wakora ufashwa n’umukunzi wawe 90% igenda neza, bikakugeza ku gutsinda cyane. Uretse nibyo ni umugisha ukomeye cyane kuko abantu babyitaho bitewe n’uko bakunda urukundo, bagakunda abakora ubukwe n’ibindi.”

Akomeza avuga ko mbere y’uko umugore we ahabwa izo nshingano zo kumubera ‘Manager’ bari bamaze igihe kingana n’imyaka irindwi bakundana.

Ati “Ni umugore nabonyemo ubwo bushobozi kandi yarabikoze bigenda neza. Mbere najyaga nibaza nti ese ubu urukundo ntiruzatuganza mu kazi kagapfa n’ibindi … Ariko buriya iyo turi mu kazi ntabwo mba mufata gutyo, yongera kwitwa umugore wanjye twasoje akazi cyangwa turi mu rugo.”

Uyu muhanzi w’imyaka 37 yasoje agira inama n’abandi bantu bose bakora business ndetse n’abahanzi ababwira ko niba hari ufite umugore cyangwa umukunzi wiyumvamo ibyo akora yazajya amuha ayo mahirwe yo gukorana kuko biba ari byiza cyane.

Ku bijyanye n’igitaramo afite i Kigali yijeje abantu ko azabaha umuziki mwiza kuko u Rwanda ari igihugu yiyumvamo cyane uhereye ku bayobozi n’Abanyarwanda muri rusange.

Mu mvugo irimo gutebya yagize ati “Erega nanjye mbona dusa, Ubu nkiri hano ndi kwitwa Kwizera umwana w’inyamirambo.”

Umugore wa Bien witwa Kuruka niwe ukurikirana ibikorwa bye byose mu muziki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *