Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasubiye inyuma ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA nyuma yo kwitwara nabi mu mikino iheruka.
FIFA yasohoye urutonde rw’ukwezi, u Rwanda rwisanga ruri ku mwanya wa 131. Uru rutonde ruyobowe na Espagne, yahigitse ku mwanya wa mbere ikipe y’igihugu ya Argentina.
Mu rutonde ruheruka ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yari ku mwanya 128 ariko kuri iyi nshuro yisanze yamanutseho imyanya itatu igera ku mwanya 131.
U Rwanda rugeze kuri uyu mwanya nyuma yo kutitwara neza mu mikino iheruka yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2026.
Igihugu gihiga ibindi muri Afurika ni Marocco iri ku mwanya wa 12 ndetse na Senegal iri ku mwanya wa 18 . Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Uganda niyo iza imbere, iri ku mwanya wa 83 naho ikipe y’igihugu ya Tanzania yo iri ku mwanya wa 107.