Vybz Kartel, umuhanzi wa Dancehall ukomeye muri Jamaica, akaba ari no mu bahenze ku isi yahakanye amakuru y’ibitaramo byo muri Uganda, Kenya, n’ u Rwanda.
Byari byatangajwe ko ibi bitaramo bizabera muri ibyo bihugu gusa uyu muhanzi yabiteye utwatsi avuga ko afite ikipe bakorana barimo umujyanama we witwa Linton T.J White, n’umunyamategeko we Jason Mitchel.
Ku wa 5 Werurwe 2026. Yavuze ko nta gitaramo afite muri Afurika ndetse yihanije abantu bose bari gukoresha izina rye mu nyungu zabo.
Kuva yafungurwa nyuma y’imyaka 10 ari muri gereza, ari kuzuza inzu ziberamo ibitaramo n’ibibuga binini.
Ati”Nabonye amatangazo acicikana ko nzakora ibitaramo mu Burasirazuba bw’Afurika muri Gicurasi 2026.”
Yaba njyewe cyangwa se ikipe ishinzwe gucuruza ibihangano byanjye nta n’umwe ubizi. Abari gutegura icyo gitaramo ntimubahe amafaranga kuko ni abatekamutwe”.

