Kamikazi Dorcas yasobanuye agahinda gakabije ‘depression’ yatewe n’uko umuvandimwe we bakuranye bakanaririmbana, Ishimwe Vestine, atari kumubona hafi ye nyuma yo kurongorwa.
Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro bagiranye na MIE Empire, kijyanye n’imyiteguro barimo y’ibitaramo bari gutegura by’umwihariko ibizabera muri Canada byiswe ’Yebo Concerts’.
Kamikazi Dorcas yavuze ko nyuma yo kurongorwa k’umuvandimwe we na we yananiwe kwiyakira, ntiyumva uburyo agiye kubaho.
Ati “Ubukwe bukirangira ntabwo nabyiyumvishaga ahubwo numvaga bitanabaye. Bwabaye ari ku wa Gatandatu, njya ku ishuri ku wa Mbere, mfite ikizamini cya Leta ku wa Gatatu. Nahise njya mu banyeshuri ntabwo nabyiyumvishaga ko Vestine yashatse.”
“Dore ngo mveyo! Mama ni we wabibabwira. Yageraga aho akavuga ngo ‘sinjya ku meza utari waza. Kurya byari byananiye, ntabwo mwabyumva. Ni umuntu twakuranye kuva kera noneho yari ameze nka mama wanjye muto. Ni umuntu wanyitagaho, naba ntari kurya akambaza impamvu, akanantera imbaraga.”
Yakomeje agira ati “Nagize agahinda gakabije ‘depression’ ku buryo namuhamagaye saa Cyenda z’Ijoro, Mama yaza kundaza nkamubwira ngo ahamagare Vestine ndamushaka. Byageze aho nkajya nanga no kujya iwe kuko ndishyiramo ko turi kumwe kandi tutari kumwe. Namaze nk’ukwezi ntishima, byaranze. Ubu ndi kurya kuko ndi iwe, kuko Mama yarambwiye ngo ‘jya iwe kugira ngo ubashe kurya.’ Nakoresheje n’imiti ariko biranga.”
Nyuma y’imyaka ibiri aba bombi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bazataramira muri Canada hagati y’itariki ya 18 Ukwakira n’iya 15 Ukwakira 2025.



