Teta Sandra yatangaje ko nubwo rimwe na rimwe ajya agirana ibibazo n’umugabo we Weasel Manizo, ariko urukundo no kumvikana nibyo bituma babasha kubitambukamo bakaba bakiri kumwe.
Ibi yabitangaje mu ijoro ryakeye ubwo bari mu birori yizihizagamo isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko aherutse kuzuza.
Yokomeje avuga ko kugeza ubu nta gahunda afite yo kubyarana abandi bana na Weasel mu gihe cya vuba.
Yagize ati “Ndacyari muto mfite imyaka 34. Ku by’ubukwe, ndacyategereje umugabo wange. Igihe cyose hari urukundo no kumvikana, murakomeza mugatwaza. Ariko ku bana, ntabwo ntekereza ko nzongera kubyara vuba.”
Kugeza ubu Weasel na Teta Sandra bafitanye abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

