Ikipe ya Etincelles FC yujuje imikino itanu idatsindwa yahagamye Rayon Sports yujuje itatu idatsinda banganya 1-1 mu mukino w’umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026.
Mu mpera z’iki cyumweru kuri Sitade Umuganda i Rubavu niho ikipe ya Rayon Sports yatakarije amanota abiri ku mukino uryoheye ijisho wayihuje na Etincelles.
Etincelles FC yari mu rugo yafunguye izamu ku munota wa 64 ku gitego cyatsinzwe na Yacouba Nimanga, gusa bidatinze, ku munota wa 78 Rayon Sports yishyuye igitego gitsinzwe na Fall Ngagne ari nako uyu mukino waje kurangira.
Nyuma yo kunganya uyu mukino Rayon Sports yujuje imikino itatu inganya naho Etincelles FC yuzuza imikino itanu idatatsindwa.
Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru AS Kigali yanganyije 2-2 na AS Muhanga naho undi mukino Amagaju FC yatsinze 2-1 ikipe ya Gorilla FC.


