Kuwa 10 Nzeri 2025 mu masaha ya Nijoro mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Rwampala abagizi banabi batemaguye abantu maze bariruka.
Abagabo batatu (3) batari bamenyekana baraye bagaragaye mu mashusho ya kwirakwijwe ku Mbugankoranyambaga batemagura umugore waruvuye mu kazi atashye, bagamije kumugirira nabi, kumwiba no kumwambura ibyo yarafite byose.

Ntibyagarukiye aho cyane ko uwo mugore yavugije induru atabaza kugeza aho irondo ry’Umwuga ryari rigizwe n’Inkeragutabara zo mu kagari ka Rwampara zatabaye, cyane ko aho ubu bugizi bwa nabi bwabereye ari hafi y’ibiro bya Akagari ka Rwampala.
Iryo Rondo ryahageze ritangira guhangana nabo bagizi banabi birangira, abo bagizi ba nababi bakwiye imishwaro, muruko guhangana n’Irondo ry’Umwuga ndetse batemye umwe mu Nkeragutabara wari ku irondo mu mutwe amutemaguye n’umuhoro.

Abakomerekejwe nabo bagizi ba nabi bahise bajyanwa kwa Muganga byihuse cyane ko bari bakomeretse cyane bikabije. Kugeza ubu inzego z’umutekano nazo zikomeje gushakisha abo bagizi ba Nabi bakoze ayo mahano.



https://shorturl.fm/0cVwQ