Icyamamare muri sinema ya Afurika yambaye Ikanzu yo mu gishushanyo cya Cathedral yo mu Budage

Nana Akua Addo wo muri Ghana yongeye kwerekana uburyo akunda imyambarire idasanzwe muri AMVCA, yambaye ikanzu y’ifeza yubakiye ku gishushanyo cya Katedrali y’i Cologne mu Budage.

Iyo kanzu yari ifite imiterere ikomeye cyane, harimo ibice bishushanyije nk’amadirishya ya kiliziya, imitako imeze nk’inyubako y’urusengero ndetse n’imiringa y’ifeza bihuje na yo, mu gihe bamwe mu bo bari kumwe bamufashaga kuyiterura.

Uwayidoze, Abasswoman, yabwiye BBC ko kuyikora byatangiye mu Ugushyingo 2025 kandi bikarangira hashize iminsi ibiri gusa mbere y’ibirori.

Nk’uko itsinda rye ryabisobanuye, iyo kanzu yatekerejwe bakurikije uko rwo rusengero ruzwi rwubatswe, kandi yari igamije kugaragaza ubwiza n’ubuhanga mu gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *