Filime ‘The Bridge of Christmas’ igiye kwerekanwa muri sinema mbere yo gutambuka kuri ZACU TV

Mu gihe iminsi mikuru yegereje, abakunzi ba sinema nyarwanda bagiye guhabwa impano idasanzwe. Filime The Bridge of Christmas, yakozwe na ZACU Entertainment, igiye kwerekanwa ku nshuro ya mbere muri sinema ya Canal Olympia Rebero.

Iyi filime y’urukundo igaruka ku nkuru igaragaza uko abantu bashobora kongera kubona icyizere mu rukundo, cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli. Ni filime iteguwe mu buryo bujyanye n’igihe, ifite inkuru itera amarangamutima kandi iryoheye kurebwa mu minsi mikuru.

The Bridge of Christmas igaragaramo abakinnyi bafite amazina azwi muri sinema nyarwanda barimo Irakoze Ariane Vanessa, Saranda Umutoni Oliva, Tuyishime Valens, Eliane Irakoze na Sano Panda, usanzwe uzwi mu gutunganya indirimbo z’abahanzi no gukina filime.

Iyi filime ubu yamaze kugezwa muri sinema aho izerekanwa ku nshuro ya mbere muri Canal Olympia Rebero, ku wa gatanu tariki 19 Ukuboza saa 17:30, ikazasubiramo no ku cyumweru tariki 21 Ukuboza saa 20:00. Igiciro cyo kuyireba ni 3,500 RWF.

Inkuru bifitanye isano: https://mambo1.com/ibyo-wamenya-kuri-filime-the-bridge-of-christmas-izagaragaramo-musaza-wa-alyn-sano/

Iyi filime igiye kwerekanwa bwa mbere muri Canal Olympia
Kuri 21 Ukuboza izatambuka kuri Zacu TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *