Bivugwa ko ari ijoro rikomeye kurusha andi yose muri Afurika mu bijyanye na sinema n’imideli.
Ibyamamare, abakora filime n’abahanzi bitabiriye ku nshuro ya 12 ibihembo bya Africa Magic Viewers’ Choice Awards (AMVCA) muri Nigeria, baza bambaye imyambaro itangaje cyane, ifite imitako minini, ibitambaro birabagirana, ibintu byongeye guhindura ibi birori bikava ku kuba ibyo gutanga ibihembo gusa bikaba nko kumurika imideli.
Byabereye muri Eko Hotel and Suites i Lagos, aho buri mwaka baheraho bashimira ibikorwa by’indashyikirwa muri sinema y’Africa, televiziyo n’ibarankuru kuri internet, ndetse bikaba n’umwe mu myiyereko ikomeye y’umuco ku mugabane, aho ibyamamare bihatanira no kuba ari byo byambaye neza kurusha abandi kimwe no gutsindira ibihembo.
Uyu mwaka, tapis itukura yibanze cyane ku myambarire ikabije kandi ikurura amaso.
Ibyamamare byinshi byaje biherekejwe n’abantu babafasha gutwara imyambaro minini mu kivunge cy’abafotora n’abafana basakuzaga.
Queen Mercy Atang yaje yambaye imwe mu myambaro yakuruye abantu benshi uwo mugoroba, ikanzu yakozwe mu migati irenga 500, nk’uko yabivuze.
Yari aherekejwe n’abakobwa babiri bitwaje amasahani y’imigati, ndete n’abamufashaga gutwara iyo kanzu kuri ‘tapis rouge’, kubera ko byamugoraga kugenda neza.
Mu kiganiro yahaye BBC, yavuze ko iyo kanzu yari igamije kwamamaza ubucuruzi bwe bwo gukora imigati, kandi ko atari ukwiyerekana gusa ahubwo byari uburyo bwo kwamamaza.
Yagize ati: “Ni hehe handi heza namenyekanishiriza ubucuruzi bwanjye hatari muri AMVCA?”
Iyo kanzu yakozwe n’umunyamideli uzwi cyane Toyin Lawan wa Tiannah’s Empire, wavuze kuri Instagram ko atangije uburyo bushya bwo “kwambara ubucuruzi bwawe”.
Ako kanya, iyo myambaro yahise iba imwe mu byavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga muri iryo joro.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashimye iyo myambarire bavuga ko ari “uburyo nyabwo bwo gutwara ubucuruzi bwawe ku mutwe”.
Ariko si bose bishimiye iyo myambarire. Hari abavuze ko byari ugupfusha ubusa ibiribwa, igitekerezo Queen Mercy Atang yahakaniye kure.



https://shorturl.fm/y8GsJ